image

New talents stories group

Soma inkuru zitandukanye zazuye inama zagufasha m'ubuzima bwawe kurubuga rugari.

Natasha season 2

Inkuru y'ubwami bwa Hasari n'umunyemaji w'umukobwa Igice cya 2. Ninde uricara kuntebe y'ubwami ko bikomeje kugorana? Soma wunguke inama zagufasha m'ubuzima bwawe kurubuga rugari.

RF 450

/ 22 PCS

Natasha season 2

UMWIZERWA

Inkuru yerekana uko imibereho y'yi SI imeze. Ngo unubyarwanda aca umugabi mu kinyarwanda ngo bagukunda ukize cyangwa ngo iyo ukize baraza. Ese kubera iki? Niyo kamere yacu?

RF 600

/ 30 PCS

UMWIZERWA

Imbohe y'urukundo

Inkuru y'urukundo rwa Allia na Issa, kurwana intambara yibigeragezo, bigijeje Issa na Allia ku nsinzi. Ese koko byashoboka ko watsinda ibigetagezo mu rukundo? Soma wumve.

RF 800

/ 50 PCS

Imbohe y'urukundo

Inkota y'urukundo

. INKOTA Y'URUKUNDO . episode...1. . mugutagira dutagiriye ahantu kumazi hari umusore witwa marc numukobwa witwa uwase bari kuganira. marc ati: sheri, wite kuraya mazi maze uyitegereze urebe ukuntu atemba. uwase ati: sha aratuje , aragenda gacye gacye ubundi urabonako ntamuhegeri urimo. marc ati: uko ubona ari gutemba neza neza niko urukundo nkukunda ruri gutembera mumubiri wanjye. uwase ati: ndabize kunkunda shri, ndetse byizera kuruta uko nkwizera . Urankunda kandi nanjye ndagukunda urabizi. marc ati: rero sheri, nakuzanye aha kumazi atari ugutembera gusa ahubwo nakuzanye kugirango twumvikane kuri yagahunda yubukwe. uwase ati: ariko ndumva ntakibazo kuko urabizi icyaburaga kwari ukumvikana ku itariki twabukoraho,rero ndumva twashyira mumezi atatu tukabukora nyuma yukwagatanu. marc ati: nubundi nibyo byiza sheri imyaka imaze nokwera. uwase ati: ariko sheri ndumva twabanza tugatera igikumwe mbere yabyose. marc ati: yego ariko wenda mukwezi gutaha kwagatatu niko kwaba ari kwiza. uwase ati: kandi sheri, wakoze Kutsohokana kumunsi wa se valate. marc ati: ahubwo se dukorikizehe sheri? : : inkuru yandikwa kandi igahibwa na navio kki dable le. Hamagara 0738591153 cyangwa 0780786300 nimba wifuza kuvugana nanjye. : : kurundi ruhande hari umukobwa witwa eva ari gusokoza umusatsi vuba vuba urabonako ashaka kujya ahanu, mama we araza ati: eva noneho waza kumeza naragije gutegura. eva ati: yego mama ariko ndahita genda kuko keve yabwiyeko anshaka cyane. mama eva ati: noneho ushatse kuvugako utari buze kunyura kwamuganga kureba uko mama ange ameze? eva ati: oya mama, kuko keve yabwiyeko anshaka cyane pe. mama jack ati: yagushakase kuburyo byakubuza kujya kwamuganga kureba ukundi ameze we? Ubwose uwo muhungu yaba yaraguhaye iki? : : kurundi ruhande hari umukobwa witwa ange we urabonako aribwo akiva mugikoni ari gukora hirya no hino, akokanya telephone irasona arayitaba ayishyira kurutugu ayifatisha umutwe ari nako ari guhanagura amasahani ati: yego eric. eric ati: umeze ute ange? ange ati: sha akazi karanyishe byahatari. eric ati: kahe x? ange ati: sha nuziko mama arikwamuganga koko? eric ati: eeh, sha noneho ndumva nari bukubone. ange ati: sha nyine kereka umunsi yahavuye. eric ati: sha nyine ubwo reka nkureka tuzasubira. : : tugaruke kuruhande aho marc na uwase bicaye muka restora bari gufata ibya saa sita , marc akomeza kureba uwase cyane uwase ati: kundeba cyane marc? marc ati: nabuzwa niki kukureba se kandi uri mwiza koko? Ujye ureka nkurebe kuko ubikwiye. uwase ati: ariko nugakabye marc,bura kurya reka nirire mukanya uraba uvuga ko ushonje reka njye nirire. marc ati: ahubwo uvuze ibyo kurya nibuka ko ntacyo kunywa twatse, urashaka agakise kukurenza kuri ibyo biryo? uwase ati: sa gafata se nkibisanzwe hari ikindi nywa subizi. . . tugaruke kuri mama eva na eva nabo bari kumeza. Mama eva yitegereza eva uburyo ari kurya aragije ati: ariko wagiye urya witonze eva. Nubonako byakuniga koko? eva ati: erega mama ndashaka kugenda kandi unamenyeko wanyogereye urugendo. mama eva ati: nkogerera urugendo se gute? Kujya kureba uko Ama ange ameze nibyo urikuvugira? Ahubwo naho ndihagana kuva kuwambere urikumwe na keve koko ntimuhagana? eva araseka aragije ati: mama nawe nukatsetse, ubuse koko turahorana? mama eva ati: guhorana gusase ahubwo ko ari ukubana, ese bundi mwabishyize kumugaragaro mukabana nimba mukundana. eva ati: nubundi ariko biri hafi mama, ariko rero ntukwiye nokutwinuba ubuse wibagiwe ko turi kumunsi wabakundanye? Ubu nugusohoka nyine. mama eva ati: koko rata. Harya ngo ni honiy moon niko mubyita? eva araseka ati: wap mama nawe ntugakabye bavuga se valate. mama eva ati: eeeh! Se valate rate, gira ugenda hakeye rero. : : kurundi ruhande ange asohoka murugo, afite porute manger muntoki mukundi kuboko afite teremunsi. Haza imodoka iparika iruhanderwe ati: nagufasha se mukobwa? ange ati: arakoze ntakibazo, sijya gendana nabo ntazi. uri mumodoka ati: amazina nitwa emmy nkora hafi yokubitaro nagufasha rero nkakugeza imbere nimba ntakibazo. ange ati: okey , ntaribi nimba ntakugoye. ange ahita yinjira mumodoka ihita ihagaruka Ariko bagenda banayavuga. ange ati: iyi modoka se niyawe? emmy ati: yego niyanjye ariko kandi ntavugako ari iyakazi kuko niyo jyanayo. ange ati: ukora iki x hafi hariya? emmy ati: nanjye nkora kwamuganga ndi umuvuzi. ange ati: eeh , ufite akazi keza. emmy ati: wap ntabwo arikeza kuburyo gatagaje. Wowe se ukora iki? ange ati: njye nkora murisaro hariya hepfo yisoko. emmy ati: saro niyawe cyangwa uyifite mo akazi. ange ati: isankaho ari iyanjye kuko niyo murugo. emmy ati: eeh. Apu niyawe nubundi. Wama se nimero zawe nimba ntakugoye? Erega buriya nazazanza nkanakugeza kuri saro buri munsi. ange ati: uuh, koko se?, reka dore niwowe ufite akazi gakomeye . emmy ati: oya, buriya ntavugaga kuza kukwisurira ntakindi. ange ati: ese nibyo. Imodoka iba igeze ku ivuriro irahagarara ange ati: akira akagapapuro niko kariho nimero za telephone. ange ahita ahaguruka arasohoka ataragenda emmy ati: ariko ntiwabwiye izina ryawe? ange ati: nitwa ange uwamahoro. Ange ahita yegendera.emmy we asigara yivugisha ati: wamukobwa we urimwiza bihagije pe. . akiri kwivugisha janne umukozi bakorana ati: bite emmy ntabwo narinziko ukunze kwivugisha burya. emmy ati: apu navugaga ibyakazi giyemo numva bigoye. : : kurundi ruhande eva yinjira ahanu ubonako ari muka bare ubanza ariho agiye guhurira na keve akinjira agenda yivugisha ati: yabwiyeko musanga kumeza ya cumi nini ruhande rwa pusine turahita twoga. Eva akomeza kwinjira agikubita amaso aho keve yicaye arikanga arasakuza ati: ngo!!, ntibishoboka?........................................................... Louding episode 2. : : ese niki eva abonye? tanga igitekerezo cyawe. Iyinkuru uyibonye ute?.

RF 400

/ 15 PCS

Inkota y'urukundo

Kure

Inkuru ya politics aho bashaka guhirika perezida n'ubutegetsi. Ese barabigeraho cyangwa?

RF 300

/ 10 PCS

Kure

Natasha season 1

Inkuru y'umunyemaji w'umukobwa n'ubwami bwa Hasari Igice cya 1

RF 1.000

/ 65 PCS

Natasha season 1

Munshuti season2

. MUNSHUTI . Season....2 Episode....1 , #icamacye . benshi mwakunze iyi nkuru ndetse hari abatsabye ko na bakorera season ya kabiri. Rero ndabasabye munyemerere tubana kugeza ku iherezo. . #icamacyekuriseaso­n_1 . mubo twabanye muri season ya mbere, twasize Eddy amaze kubana na Nely. Bakoze ubukwe bwiza cyane twarabibonye kandi twasize Biju wari umugome asabye imbabazi Nely yahemukiraga. Twasize umuryango wa Minani umaze kwiyuga n'umuryango wa Jamari. kandi twasize uruganda rwa R.A.M.T Rumaze gutera imbere kurusha urwa T.C.I.R. Ese byaje kugenda gute nyuma yibyo? Ubuzima nyuma yibi byose bwarakomeje cyangwa? Byose urabimenyira muri iyi season ya kabiri. . #comming_soon . Nyuma na nyuma Eddy na Nely bibarutse umwana. Eddy ati:" yalaah! Bea utumye n'ibuka. Nibutse ubwo wabwiraga ngo akana kacu kagakobwa tukite Ishimwe Kevin Teta. . #comming_soon . Nely ati:" mubakoze Bose tumaze gutunga Kerry aritonda cyane kandi ni umwana w'ubaha. Yicisha bugufi cyane. Ahubwo bea hari icyo girango tumwemerere." ese icyo ni igiki? . #comming_son . Aho Biju udahindukaho ntakanu nagato ari, ari gusinya kumapuro zidandukanye arinako y'iyumvira uturirimbo muri ekuteri sasa uko yagakomeje gusinya kumapuro hari urupapuro yabonye aragije asekamo ahita afata telehone ahamagara Liky ati:" umva liky, rwa rupapuro ndarufite." ese uru rupapuro ruri ho iki? . #comming_son . Nely avuga arira ati:" sheri, umwana arakanuye ariko ntanyeganyega. ese uyu mwana hari ikintu abaye? . wowe icyo usabwa ntakindi uretse kudacikwa. Kandi ushobora gutagira kuyihabwa inbox umamagara kuri 0738591153 cyangwa 0780786300 Cyangwa ukanyandikira inbox nkakubwira ibisabwa. . MUNSHUTI came back #don't_miss

RF 250

/ 10 PCS

Munshuti season2

Munshuti season 1

. MUNSHUTI . []-Episode...1 . inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. ushobora kuma igitekerezo cyawe cyangwa se inkunga unyuze kuri: 0738591153 Cyangwa 07807863001 . dutagiriye inkuru yacu mu ishyamba Ryitwa rugaza ahantu hamwe hari umwana muto wumuhungu ari kwiruka asa nkuhunga sinzi ngo habaye iki. Naho disi nabandi bana babiri bamukurikiye nubuhiri barashaka kumukubita bagenda bamuhamagara bati: hagarara eddy . Hagarara tukwice nubundi ntacyo utumariye niwanyu tuzabica. eddy yogera intabwe iriruka cyane agiye kumva yumva umuntu aramukuruye ahita amupfuka kumunwa ati: ceceka utavuga bakakobona. abandi bakomeza kumuhiga ariko baramubura barakata barataha. Eddy we ahindukiye ngo arebe uwarumufashe abona ni umusaza. eddy ati: urinde muze? umusaza ati: humura mwana muto. Nakomeje kumva utabaza nzagusanganira kugutabara. Bundi kuki bariya bantu burigihe bashaka kukwica? eddy ati: nonese ubizi gute? umusaza ati: ejo bundi wihishe mugiti hariya narakurebaga. eddy ati: rwose nange byaranyobeye burimusi batera murugo bakaza bagashaka kutwica rero sinzi icyo baduhora. umusaza yegera imbere afata ikijumba cyokeje aramuhereza eddy disi arya vuba vuba yarashonje cyane pe. umusaza ati: nonese sha, witwa nde? eddy asubiza ari kurya ati: nitwa eddy. umusaza ati: waretse se tukibanira hano mwishyamba tukazajya twihigira inyamaswa nkazajya nkwihera ibijumba harikibazo. eddy arishima ati: arakoze muze nubundi ntibagiye kuzanyica. umusaza ati: ufite imyaka ingahe se wamwana we? eddy ati: irindwi. umusaza ati: uracyari umwana. Rero ntiwogere kunyita umusaza ujye unyita kamanzi. eddy aba amaze ikijumba kamanzi amuha inzoga mugacuma arayinywa arasinda ahita asinzira. : : tuvuye aho mwishyamba kurundi ruhande nanone babana birukankanaga eddy baje kuruhande rumwe hari umwana wumukobwa uri kurira. umwe murabo bahugu aramwegera amukoraho ati: uri kurizwa niki nely? nely aramwiyaka ati: mvaho nawe elisa. elisa arahindukira areba uwo muhugu wundi ati : bos , nely yabaye iki ko arikurira? bosco ati: nuko twirukankanye eddy ra. elisa ahita ahirika nely ati: kagiye kumusanga iwabo se bundi. Nikagende. nely ahita ahaguruka ariruka agenda arira ajya iwabo wa eddy asanga bari kurya. mama eddy ati: ese sha nely ko munshuti wawe twamubuze uje gushaka iki? nely ati: ndava aha aruko aje ntataza simava. papa eddy ati: mureke aze kumeza si twaba nkiwabo. mama eddy ati: ariko se koko mina, ubona kwa jamari baduhora iki? minani papa wa eddy ati: ariko rititsi, urambaza nitwirirwana, ubu koko urabona nabibwirwa niki? rititsiya ati: nge rwose mbabajwe numwana wange. minani ati: wenda banamwishe bundi ubona atari inyamaswa? rititsiya ati: ariko urabizi mina, twimuke tuve aha twigendere. nely ati: nimugenda tuzajyana. mukuru wa eddy witwa gad ati: papa nibyo rwose dukwiye kwimuka. Ntitutimuka tuzajya twirirwa duhagana no kwa jack. minani ati: tuzimuka se tujyehe? rititsiya ati: niyo twakora imisiri ariko turi mumahoro. minani ati: ahubwo mwitegure tuzinduke wamugani dore tutimutse twapfira aha. gad ati: niko kuri data. nely ati: tuzajyana mama eddy? rititsiya ati: yego nely. nely ati: ndanarara aha iwacu ndahanga. : : burira bajya kuryama hanyuma mugitondo cyakare barazinduka bikorera ibyabo barimuka barigendera. Twigarukire mu ishyamba . Eddy uko yakankweye agasinda agasinzira yakangutse asanga yaraye munzu yibyatsi abyuka yiruka ageze hanze asanga kamanzi arihanze aramwegera ati: muze aha nihe? kamanzi ati: turi mwishyamba eddy ubu tugiye kujya twihigira inyamaswa ahubwo ihumure ubundi uze nkutoze uko bahinga. eddy ati: yego muze. Ngewe ndashaka kuzica kwa jack. kamanzi ati: niba ubishaka uzabanze wice impyisi namaboko yawe ntantwaro ukoresheje. eddy ati: ngewe ariko nanayica wayizanye se. kamanzi ati: nyizane? eddy ati: yizane. kamanzi atagira kuvugiriza ako kanya haza ibwa eddy ngo ayikubite amaso ariruka yirukanyira mukazu asakuza cyane. kamanzi ati: humura ntacyo igutwara. Ariko se uzica impyisi utinya ibwa? Iyibwa niyawe ngwino uyimenyereze. . . tuvuye aho. Kurundi ruhande jack, umugorewe mukamana nabahugu babo elisa na bosco bazindukiye kwa minani basanga ntanyoni ihatamba jack ararakara ati: bajyaniyehe umwana wange ubu? Sha noneho nimubona ndamuraha ivu. mukamana ati: sinari nakubwiye ngo uze nijoro ubice ukanga? None reba banwariye umwana. elisa ati: papa reka tubahige tubice. . sasa bakomeje guhinga barahebe bahita batwika aho babaga bahagira itongo basahura nibyari byasigaye barabitwara. . sasa nyuma yimyaka 13 ibyo bibaye, kuruhande rumwe mukagingi hari umukobwa ubona kakoze mwiza koko. Ari gutambuka mumuhanda ahetse akambage ubunza avuye ku kazi inyuma ye haza imodoka imuparika iruhande havama umugabo ufite abarinze babire aramusuhuza ati: bite mukobwa? Amazina yange nitwa franc, ninge nyiri campany ituganya amabuye yagaciro yitwa R.A.M.T( Rock And Minelars Transformation) maze iminsi mbona kuri television uburyo ukora akazi kawe neza nkaba nifuzaga kuguha akazi. umukobwa ati: bwokoki se nyakubahwa? franc ati: karoroshye kandi gahemba neza. Ntakandi uretse kujya gusa umigira agace karimo amabuye yagaciro. umukobwa ati: ukamemba gutese nyakubahwa? franc ati: ibihumbi maganane kukwezi. umukobwa ati: harimo na transport se? franc ati: oya yo uzajya uyihabwa kuruhande. umukobwa ati: sawa hari ikibazose. franc ati: ok ntacyo igisigaye nukutubwira amazina yawe tukagukorera ikarita yakazi. umukobwa ati: amazina nitwa nely ,mwareka nkatahase? franc ati: saw ntakibazo taha ejo uzaze kuruganda ufate ikarita yakazi. . nely ubunza yarize bikomeye we. ubwo nely arataha ageze murugo haza amusore koko wumusore nyine aramuhobera amusoma mumutwe ati: warumeze ute se mushiki wange? nely ati: meze neza gad. akokanya rititsiya umuze gusaza ati: wiriwe ho mukobwa wange nely? nely ati: wiriweho neza mama. rititsiya ati: akazi karagenda se? nely ati: ejo nzatagira akazi gashya gashimishije. gad ati: kahe se? nely ati: ubu giye kujya nkorera R.A.M.T . gad ati: rwaruganda rutunganya amabuye ya gaciro? nely ati: yego. gad ati: eeh! Nakazi keza da. rititsiya ati: ngaho rero muze kumeza byatuganye. gad ati: papa se yaje? rititsiya ati: none ntataza se nturiburye? nely ati: ahubwo nange nimba nawuhari sirya. ritistiya ati: ahaa! Araryamye muze mubyutse mbune mwarya. : : tuvuye aho twiyizire mwishyamba hari umusore uri kwiruka ahetse imyambi ni inkota mumugongo akurikiwe ni igisamagwe ari kwiruka koko. Kamanzi nawe ari ahitaruye kugasogero ati: umva eddy unama nkwereke. eddy ati: ntabufasha nyeneye muze. eddy akura inkota Mumugongo akandagira kugiti kirimbere yinyuramo neza neza igisamagwe cyari kigiye kumufata aragikata kigonga igiti aragije akijomba inkota mumugongo kikubita hasi ahita agikata umutwe aba arakishe. Kamamanzi ati: ukoze akazi keza eddy. eddy ati: ibisamagwe urabonako maze kubitsinda ubwo rero ahasigaye nukwataka impyisi ubundi ukandeka nkigendera. kamanzi amuhereza ikijumba cyokeje ati: haracyabura umwitozo umwe. Kugirango wataka impyisi. eddy ati: wuhe se muze? : : twigarukire kurundi ruhande ho ni kwa jack, bosco na elisa bamaze gukura.batagira kuganira na se? bosco ati: ariko papa neza neza minani adutwaye umwana? elisa ati: ubuse niyapfuye nubutindi yarafite. jack ati: ibyo nimukabitekerezeho cyane. Murabura gutekereza kucyabateza imbere ahubwo muri gutekereza ku ibwa yigendeye? Nubundi nely ntabwo yumvaga karakajiji karaho. elisa ati: ariko yubona ntamushiki wange gira nari nkwiye kuba mubona hafi yange ubwo murumva atari uguhomba? bosco ati: ahubwo nge rata papa, ndabona giye kwaka akazi mumugi numvise ngo r.a.m.t ikeneye abakozi. jack ati: yego rata, ahubwo se urabura iki? bosco ati: ntacyo ahubwo ejo nzagenda. elisa ati: uzageyo nufatisha uzandagira. : : twigarukire mu ishyamba, kamanzi ari kubwira eddy umwitozo ashigaje ati: umva eddy, byose narabigutoje ariko mbere yuko ugenda ndagirango nkusabe akantu hari abantu baza muri iri shyamba ryacu bagashimuta inyamaswa ndetse bakanaryagiza ndagirango uzabanze ubirukane ndetse nihazogere kugira uryinjiramo uwariwe wese. eddy ati: ndakumva muze rwose nzabikora. : : tugaruke kurundi ruhande nely amaze kugera kuruganda kare amaze no kwambara imyenda yakazi ahitira kwa bosi franc. franc ati: ikaze muruganda rwacu madamu. nely ati: yego murakoze kandi ndabashimira kubwa kazi mwamaye. franc ati: rero ubwo nugutagira nyine. nely ati: nyakubahwa hari ishyamba nyekako ririmwo amabuye .ndagirango mume abasore bake tuzajye kuhasuzuma. franc ati: ishyamba ryahe? nely ati: rya rugaza. franc ati: aho nange maze iminsi matekereza uhubwo ndumva wajyayo ejo. nely ati: nge nditeguye nyakubahwa. franc ati: abo muzajyana bo.... atararagiza hinjira umukobwa witwa biju nawe mwiza. Arinjira ati: mumbabarire nimba mbarogoye. franc ati: oya ntakibazo. biju aratambuka asuhuza nely ubundi ahereza franc urupapuro ati: iyi nidosiye yabashaka isoko rya product yacu kategori A vubaha byihutirwa. franc arayitegereza ati: erega umenyeko ibyo dukuramo iyi product biri kubura. Ahubwo shaka abasore nabagenzi Bawe ejo muzajyana na nely mukazi ko guhiga amabuye muri rugaza. biju ati: oooh! nibyiza noneho reka negure abandi. : : tuvuye aho eddy we yiyicariye mugiti ari kwibuka ahahisehe hashize imyaka cumi nitatu atagira kwibuka ibihe byiza bagiranye na nely akiri umwana ariko isura wapi ntirikuza. Atekereza niwabo nabo amasura naza neza ari kumuzamo ni aya bosco na elisa batumye atandukana numuryango we gusa. Atagira kurira ati: mama ndagukumbuye. Ubuse koko muracyari ho? : : baratwereka sasa bukeye bwaho, nely kuruganda we na biju nabandi bakozi icumi bari kwitegura kujya muri rugaza bapakira ibikoresho byose muma modoka barahaguruka baragenda..>>>>>>>>>>> >>>------------------------ ------------loading episode 2 :: :: ese nely nikipe ajyanye nayo barinjira mwishyamba ko kamanzi yasabye eddy ko agomba kurinda ishyamba hatagira uryinjiramo? ese nely nahura na eddy biragenda gute? Tanga igitekerezo cyawe. ::::::::::::::::::::::::::::navio-nv::::::::::::::::::::::::::::|

RF 600

/ 30 QTY

Munshuti season 1

Isaro ryera

. ISARO RYERA . Episode...1 . " M'ubuzima bwacu bwaburi munsi tugirana amashyari, urwangano ndetse n'inzika. ese biterwa n'iki? ubu buzima hari uwo buhira kuruta abandi kubera iki? reka tubane muri iyi nkuru turusheho kwigana ibyubu buzima ndetse wunguke ubwenge." . inkuru ya navio kki dable le. mbahaye ikaze. . Dutangiranye abasore ariko ubonako bakiri bato, bicaye bari kuganira nyuma yo gukora siporo( sport ). umwe ati:" Jack, ubona James atiyemera?" uwo yise Jack ati:" James ni idage man, ibyakora ntabwo bikwiye. yigize bamenya no mumyitoza ya real question and answer ( RQA), usanga yumva yayobora. ahubwo Egi, ntituzongere kugendana nawe." Egide ati:" ni akarezi man, anteranye na Grace agirango dutandukane bikundanire kandi azi neza ko ari umukunzi wanjye. buriya antera umujinya nkumva neza namumena umutwe." Jack ati:" mwihorere wan, muri RQA tuzamuteze abantu." Egide ati:" ahubwo twigire mu myitozo tuvugane na DEL." Jack ati:" eeh! mwana ahubwo uranyibukije, uzi uburyo DEL ejo bundi yakaraburije? kari kaziko kaza kuba keeper birangira katamubaye." Egide ati:" ahubwo twigendere icyo nzi cyo bizaragira mu ishyuye, harigihe nzaba sender wenda Grace akaba keeper ubundi nkabashyira hanze" . . kurundi ruhande, hari umukobwa watambukaga agenda genda hagati mukigo cy'amashuri tutaramenya uko kitwa, uko yagakomeje kugenda hari umuhugu waje umwegera ati:" Grace, sha wanyumvise?" umukobwa kumwumva arahagarara amara akanya atuje bigezeho arahindukira mu ijwi ryiza riyunguruyo koko rijyanye ni uko asa, ati:" yawe! ese ni wowe James? sorry numvaga ari undi." James ati:" ntakibazo. ko wihuta cyane se ugiye muri lib ground?" Grace ati:" yego niho giye ngo DEL aradushaka, ese wowe ntiwamenyeko dufite school challenge aha? rero tugomba kujya mu majonjora tukamenya abari muri sender nabari muri keeper, bundi ejo amarushanwa agatangira." James ati:" basi se banza uze umpobere ugwemo dore nari nkukumbuye." Grace ahita amera nkugize isoni, areba hasi, agezeho ati:" James iteka uranungura ukatsaba ibintu bigoye." James avuga amusatira ati:" sinzi impamvu ubonako byinshi nkubwira ari ukukugora. kandi mbigusabana urukundo nkukunda." Grace ati:" ariko nakubwiye ko mfite umukunzi kandi ko urwawe ntabona umutima ndushyira mo, kuko uwo nakaguhaye nawuhaye uwo nyine unyikundira kandi nange nkamukunda." James yishima mugahanga ati:" ariko se Gra, koko uravuga ukavuga na Egide? nge rwose uranyobera, bundi niki Egide umubonamo? nge buri gihe nkubwiza ukuri nk'inshuti bagendana, Egide ntagukunda, nikimenyimenye ntabwo akigusuhuza." Grace yitsa umutima ati:" ibyo tubyihorere ngwino twigire mu myitozo." James ati:" nyamara Gra, umutima wawe uri gutuma bawukina kandi nge nkukunda ubizi." Grace wari wamaze guhindukira ati:" Egide ndamukunda igihe akindi mu mutima, sineze kugira igitekerezo cyo kumuhemukira." avuga ahita agenda, James nawe asigara arinako mu mutima agira ati:" erega uteye neza Grace, uri mubakobwa bambere beza muri college ikirezi, nzatuza aruko ryamanye nawe, naho ibya Egide ntibindeba." . . kurundi ruhande, Grace hari aho yaje, akinjira asanga mo abandi banyeshuri imbere yabo hahagaze umugabo uri kubaganirira, nawe arinjira aricara. umugabo ubahagaze imbere ati:" ejo ni umunsi wo gutangira guhatana hano mukigo, kandi arinako bidufasha kwitoza. dushobora kuzasohokera ikigo turi sender cyangwa se keeper niyo mpamvu tugomba kwitegura mugeri zose. kubwiyo mpamvu rero twakoze amatsinda ane, abiri ni sender ayandi akaba keeper. amatsinda azarusha ayandi amanota niyo azasohokera ikigo. itsinda ryiswe A, rikaba ari sender, ririmo: Keza,Agnesi,Irumva, na Poul. itsinda B, naryo rikaba sender ririmo: Egide, Emmy, Teta na Mutoni. itsinda C ni keeper ririmo: Chantal,Naome,Peter na James. itsinda D naryo ni keeper ririmo: Irakoze,jean, Diane na Grace. ngaba rero abakinnyi bagomba gukurwamo umunani bazasohokera ikigo. amategeko n'amabwiriza murayibuka neza cyane ko areba ba keeper, gusubiza ukuri nibyo biguhesha amanota abiri kuri buri kibazo, kandi na none kubaza ikibazo kinanirwa gusubizwa nabyo bigatuma ubona amanota abiri, uko muzakina ejo, B na C muzahura A na D nabo muhure mbifurije amahirwe masa." akivuga uko hari umukobwa wamanitse ukuboko atuje ati:" bite Diane?" Diane ati:" unyihanganire gato DEL, wavuze abari mu matsinda kandi nanone hari uwo tutumvise. Jack kuki atarimo? ni umukinnyi mwiza yaba sender cyangwa keeper azi gusubiza kandi ntawe umurusha kubaza, kuki mutamushyizemo?" DEL ati:" ikibazo kiza Diane, rero Jack impamvu atashyizwemo we byanga byakunda azasohokira ikigo ndetse niwe capitene wanyu, azi byinshi umuyobozi w'ikigo rero yamuhisemo ngo abayobore." Egide aho yarari yarishimye ndetse akoma mu mashyi. DEL we ati:" niba ntakindi kibazo mujye mu myiteguro tuzarebe ko ikigikope gihiga ibindi kiza giherekejwe na miliyoni eshanu tuzakizana aha." ntibyatinze abanyeshuri bose barasohotse,bamwe bajya guha amahirwe masa Jack wari umaze kugirwa capiteni abandi nabo bajya mubyabo. Jack aho yarikumwe na Egide baganira, James yarahaje arabegera ahereza ukuboko Jack amusuhuza Jack we yanga kubikora, James ati:" aho ubereye capiteni wanze kutsuhuza?" Jack we ati:" ntugafate ibintu bidahura nuragiza ngo ubihuze? kuba ntagushuhuje se bihuriyehe no kuba capiteni?" James ati:" gabanya ibibazo ntabwo turi muri lib ground, ikindi kuba wanze kutsuhuza ntacyo bibwiye kuko hari byinshi undinze, ahubwo se ugiye gushyiraho iyihe migambi kugirango kuri manda yawe mu College Ikirezi hatahe igikombe?" Jack ati:" kuzana igikombe s'ibintu bindi kumutwe wange genyine James.Ahubwo biri kumitwe y'abanyeshuri bose n'abarezi bacu nki Ikirezi." James ati:" aha, gusa nkwifurije amahirwe n'imigisha Jack, byaba byiza mu gihe cyawe dutahanye igikombe, hagati aho ndabatumiye, nabonye uri inshuti na mushiki wange, uyu munsi rero ndashaka kumutungura kuko yagize isabukuru uyu munsi, muze kuza murugo rero, twishime." Jack ati:" nibishoboka turaza kandi ni ukuri urakoze." James ati:" sawa reka nigendere ndabona Egide we adashaka kuvuga." ntibyatinze yaragiye Egide na Jack barindira ko arenga ubundi bakomeza kwiganirira. . . Kurundi ruhande, Keza na Diane nabo batangiye kugenda baganira. Keza ati:" ariko ubanza ukunda Jack, ukuntu washishikajwe no kumubariza kandi ahibereye, uramukunda pe!" Diane ati:" kuba se nabajije ikibazo bisobanuye ko mukunda? ikindi Jack nturambonana nawe tuganira, yewe nturanabona musuhuya, kuba gusa mbajije bihise byubaka urukundo hagati yanjye nawe?" Keza ati:" nari nkubajije nyine nange ntakomeje, ariko se bundi uretse kwijijisha, Jack ubona atari uwo kwifuzwa?Kubwenge arayoboye, imico aritonda ikindi aritanga.Uretse nibyo kandi, ni umwe mubahungu bateye neza muri iki kigo?" Diane ati:" ibyo rero nge sibyo nkunda. nkunda ibyo nkunda, kandi nkifuza uwo umutima wanjye ukunze.Sinkurikira imico, ubwiza cyangwa se ubwenge, nkunda uwo umutima wange ukunze.Ahubwo wowe mbwira, niba karimo nzagufashe." Keza yitsa umutima ndetse atangira kuzenga amarira mu maso ati:" yaba koko murukundo buri wese yihitiramo, wenda ibikomere byo kumutima byazajya bikira.Dia,nakunze Egida,kugeza naho numva ntatuza namubonye, ndamukunda ibyumve ariko nabuze aho nahera mbimubwira." Diane ati:" ndumva ukomerewe ariko nyine pole.Gusa inama naguha, ujye ugenda umwegere kenshi umwiteho ujye umuha umwanya hari igihe nawe rwaba rurimo akakubwira." Keza ati:" sha sinzi pe. kuko ibyo ndabigerageza ariko akenshi nkasanga arikumwe na Grace." Diane ati:" ntugacike inege murukundo, ujye ugerageza hari igihe uyu munsi waba ariwo wawe. uramenye rero ujye ugerageza." . . kurundi ruhande, Egide na Jack nabo baracyaganira. Egide ati:" ejo nzahangana na mucyeba wanjye, ndavuga James. urabona ari nkibihe bibazo nazabaza cyangwa mugenzi wanjye yabaza?" Jack ati:" itsinzi yambere ituruka mu kuri nkuko DEL yabitubwiye.Icyambere kubaza ibyukuri." Egide ati:" ushaka kuvuga iki?" Jack ati:" twiga geography, twa profita iyi turufu ukazabaza ibibazo bijyanye nayo, nyine ukareba ibishaka ubundi bumenyi." Egide ati:" ako kantu ni sawa kabisa, ahubwo baragowe, tuzababaza." Jack ati:" dusohoke ndabona isaha zo gutaha zageze tujye mukirori yadutumiyemo." Egide ati:" ariko rata twahisemo neza kwiga umuntu aba mukigo mbona ari ubufu." Jack ati:" wagize ngo se ahubwo si uko twagize amahirwe tukaba duturiye ikigo bundi ntitwari kwiyakira? twisohokere ahubwo." . . kurundi ruhande, James yaje kureba Keza amugeze iruhande ati:" aya niyo mahirwe Keza, uyu munsi niwitwara neza urarara wegukanye Egide, ngwino ahubwo tugende.................... .......... .............Laoding episode...2 . Keza aregukana Egide ate? Ibyo byo birori byo biragenda neza? RQA bayikina bate? ntuzacikwe agakurikira ndahari kubwanyu. . |:::::::::::::-navio-nv-:::::::::::|

RF 1.000

/ 65 PCS

Isaro ryera

Impeta y'umwanzi

. IMPETA Y'UMWANZI . Episode...1 . " n'ikenshi twambara impeta ku ntoki zacu, bamwe tubikora ari umurimbo, abandi tukabikora tugaragaza isezerano twagize runaka, tukarisezerana n'abantu cyangwa Imana. Ese koko ntayumwanzi ibaho? Ndavuga satan. Niba dusezerana n'Imana, ubwo nitwasezerana na Satan? Niba ugira ubwoba ubanze usenge mbere yo gusoma iyi nkuru." . Inkuru ihibwa kandi ikandikwa Navio kki dable le. Mbahaye ikaze. . Dutangiranye uwiruka situzi ngo habaye iki? Nimumasaha y'ijoro saa munani, ntabwo agaragara isura gusa aragenda asakuza atabaza, mu ijwi riranguruye ati:" ndapfuye munabare." yahagiye cyane muburyo bukomeye, afite itoroshi agenda amurikisha. uko yagakomeje ku iruka, yarirukase burinda bumukeraho kandi niko agisakuza. Kumbe ari mu ishyamba rinini cyane ntawamwumva kuko ryitaruye igiturange. Ni umusore mwiza, muremure, wateretse umusatsi afite ubwanwa bwiza cyane, n'imibiri yombi. Yageze ahasa nkaho hari ikibuga n'inzira nyinshi cyane zishamikiyeho, yarebye hirya areba hino, abura aho anyura, akiraho yumva ijwi rivuga riti:" urirukanka bingana bite?" Umusore ati:" njye sinshaka gukora ibyo watsabye." Ijwi riti:" kubera iki biha?" Umusore ati:" bihanga sizina ryange nitwa Braight." uwavugaga ijwi araseka ati:" iryo uryibagirwe ubu witwa Bihanga." Umusore bise Braight ati:" bundi kuki ndihano? Iri shyamba siryo nari naje gutemberamo." Yavuze uko ijwi ntiryasubiza , ishyamba ryose riratuza, umusore akiraho yagiye kubona abona agahanga kumuntu kamwituye imbere kari kuva amaraso menshi, umusore ubwoba buramwica afunga amaso, hashize akanya akanura gacye gacye, mu kureba agahanga kamurimbere acika intege aramanuka agapfukama iruhande avuga arira ati:" Aline? Kuki wishe Aline?" Ijwi riti:" ahubwo se ndica abangana bate igihe utari kwemera ibyo nkubwira." braight ati:" bundi uranshakaho iki?" Ijwi riti:" ndagirango unkorere kandi ubikore neza." Braight ati:" njye sinagukorera ukore ibyo wumva ushaka." . . sasa kurundi ruhande, hari urugo rukize koko! Gusa hari abantu benshi cyane, bari kurira sinzi ngo habaye iki? Mu kanya gato cyane hari umukobwa mwiza cyane utabura kwita mutemba shyushyu, yarinjiye akihagera hari umu mama wahise umwegera aramusuhuza ati:" Amakuru Aline?" Aline ati:" ni meza mama Braight." Mama Braight ati:" watinze kugera aha." Aline ati:" nanubu sindiyumvisha ibyabaye." Mama braigty ati:" ndeka mwana wa, yapfuye mu masaha ya saa mbiri, ejo hashize ubu nyine tugiye ku mushyingura." Aline avuga arira ati:" Braigty ntabwo nakwiyumvisha ko atsize." Mama braigty ati:" ihangane Alin, nange nari kukwakira nku mukazana wange uyu munsi, ariko nyine biranze. Ariko uzahora urumwe nzirikana wabashije gushimisha Braigty wange." Aline ati:" nukuri sibyiyumvisha. Braigty gute yagenda akatsiga,? Arabona nabahone adahari? ese nakwitwa nde?" Mama braigty aramuhobera aramukomeza ati:" ihangane mwana wa." . . kumbe Braigty bavuga ngo yapfuye, we nanubu aracyahagaze mu kibuga hagati ari kuganira n'ijwi ry'umuntu atabona." Braigty ati:" ndeka nitahire iwacu." Ijwi riti:" kereka ntiwemera kunkorera." Braigty ati:" bundi se urinde?" Akivuga uko umwijima wicuraburindi wahise umuzeguruka Braigty ubwoba buramwica atangira kumva rya jwi yumviraga kure rimure mu matwi riti:" ninge so, ninge nyoko, ninge maraso yawe, ninge mitsi yawe, hinduka cyangwa urindagire, nshaka gucura ibicuri bucuri, nshaka kugenga ubugingo bwawe." Braigty yatangiye guhumeka cyane ati:" wandeka nkitahira?" ijwi riti:" uruwange ntaho ujya utemeye kunkorera." . . kumbe iwabo wa Braigty, imihango yo gushyingura yaratangiye, buri muntu bakamuha ijambo akavuga icyo atazibagirwa kuri Braigty, bageze kuri Aline afata micro avuga arira ati:" yari Umusore wigitangaza, yari intwari mukugira neza, kuri nge yari umwami w'umunezero. Yitondaga disi! Yari intore itambuka gitore. Ku mwibagirwa ntibizigera binyorohera, kuko nkuko mubibona nambaye impeta yanyambitse. Ninjye yari yahisemo ngo turushingane, uyu munsi mwari kuba muri kwishima iyo aza kuba akiriho. Atsigiye intimba, agahinda, umubabaro n'ishavu sinziko bizamvamo uko gusa. Braigty, I never forget you, i''ll always remember you my dear." amarira ikiniga byaramurenze, agwa apfukamye, abakorera bushake bamukuraho bamujyana munzu." tayari igihe cyo gushyingura cyarageze baterura isanduku bayishyira ku migozi, ubundi batangira kuyimanura mumva. . . kuruhande aho Braigty we ari, ijwi ryakomeje kumubwira riti:" ndagutabara niwemera kunkorera." . kumbe aho bari gushyingura bagejeje isanduku mumva ubundi babanza kuririmba, arinako Padri azenguruka hejuru yimva atera ho amaze yumugisha, ubundi batangira kumenera beto." . Kuruhande aho Briagty ari , ijwi riti:" ndabara gatatu ntutemera kunkorera ntuzigera wogera kuba muzima ukundi. Rimwe urankorera, kabiri urankorera, gata...." Ijwi ritararagiza kuvuga Braigty yahise avuga ati:" ndabyemeye." . Kumbe aho bari gushyingura baragije kumenera beto ubundi bashyiraho indabyo hejuru. Ubundi bagera igihe cyo gukaraba. . Kuruhande Braigty yibonye yicaye kuntebe nziza imbereye hari ameza ariho impeta n'igikombe cyuzuye amaraso, murako kanya haza umukobwa mwiza cyane amwicara imbere ati:" njye nitwa nyirabihanga. Wowe witwa nde?" Braigty ati:" nitwa Braigty." Umukobwa wiyise Nyirabihanga ati:" vuga izina wahawe na sobukwe." Braigty ati:" ayo nkubwiye niyo mazina yange." Braigty akivuga uko yakubiswe inkoni yomumugongo arikanga akebutse abura umukubise, ahubwo yimva ryajwi rivuga riti:" izina ryawe n'ibihanga." Nyirabihanga arogera aramubaza ati:" Witwa nde?" Briagty n'ubwoba bwinshi ati:" nitwa Bihanga." Nyirabihanga ahita ahaguruka aramwegera amufata ukuboko amukuramo impeta yambaye arayijugunya, afata imwe yari kumeza arayimwabika ahita agenda amwegera amwicara kubibero atangira kumusoma hashize umwanya amufata kumatama ati:" ubu ninge sheri wawe, ninge mugore wawe." Braigty guhakana biramunanira, Nyirabihanga afata cya gikombe cyuzuye amaraso asomaho aragije aha na Braity nawe asomaho Asigaye ayamena hasi ubundi ahereza Braigty igikombe ati:" genda ku isi umahire amaraso yo kunywa nkuko umugabo ahahira umugore we." . . sasa tugaruke iwabo wa Braigty, Aline yegereye Mama Braigty ati:" harya phone yange nayitaye he?" Mama braigty ati:" genda urebe mucyumba cya braigty." Bidatinze Aline yarahindukiye ajya mubyumba hari icyumba yakinguye akireba mu imbere yikubita hasi............................. ................. ......................loading episode....2 . ese Aline abonye iki gitumye agwa hasi? Nyirabihanga arashaka amaraso, arayabona ate? Braigty we batumye Amaraso arayakurahe?" Pole sana kumuryango wa Braigty. Share cyane kuko murabimenyereye hari comment na like genderaho kugirango mbahe indi share cyane rero doreko telephone zose zibikora. ntucikwe. . |:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

RF 500

/ 40 PCS

Impeta y'umwanzi

Isano

. " ISANO " . Episode...1 . . " isano n'ikintu gikomeye kandi cy'ubahwa cyane. Ese ko muri ikigihe urukundo rwa konje, amasano yo aracyabaho? Ubu wabasha kubona umuvandimwe cyangwa uwo muhuje isano koko akabirinda bigakomera? Ese iyo bigeze murukundo isano iba ihari? Cyangwa ntabwo yitabwaho? Reka tubane muri iyi nkuru uzasobanukirwa." . Inkuru ihibwa kandi ikandikwa n'abanditsi bagize itsinda rya " new talents ". Tubahaye ikaze. . inkuru yacu tuyitangiriye mugace kamwe kicyaro, turahabona umukobwa urimukigero k'imyaka nka 20 yicaye mumbuga aganira n'umubyeyi we ubona ababaye, umwana ati:" ese mama ko wanze kumbwira aho papa aba?" Umumama ati:" Rosine mwana wange ntago na bimenya kuko so muheruka nkigusama niba akiriho,niba yarapfuye simbizi nange naramubuze yajyanye n'umuvandimwe wawe." Rosine ati:" nonese mama ntafoto wasigaranye ngo mbarebe? ese ubundi hagati yawe na papa nsa nande?" mama Rosine aho gusubiza ararira amubwirako azabimubwira ubutaha. . . reka tuze mukandi gace, turahabona umugabo usa naho akuze araganira n'umwana w'umuhungu uri mukigero kimyaka 23 umugabo ati:" wiriwe gute se muhungu wange?" umwana ati:" niriwe neza papa noneho nizereko ugiye kumbwira impamvu utabana na mama. ariho se cyangwa yarapfuye? ese ntamuvandimwe ngira?" umugabo ati:" Chriss mwana wange nibirebire niba akiriho cyangwa atakiriho simbizi kuko twaburanye ufite imyaka 3 gusa yaratwite inda y'umuvandimwe wawe." . bakiri aho hari uwakomanze chriss afunguye asanga ni umuntu ukorana na se nuko amuha karibu Chriss ahita abasiga aho yigira kuryama. . . Tugaruke kuri mama Rosine avuye guhinga ageze murugo Rosine yamwakiriye ibyo azanye nuko ajya kuzana ibiryo barya banaganira. Rosine ati:" mama mfite igitekerezo." Mama Rosine ati:" ikihe se mukobwa wange?" Rosine ati:" mama ndashaka kujya gushaka akazi mumugi nkarebako twava muri ubu buzima bubi turimo." Mama Rosine ati:" oya mwana wa, ntago nakwemerera kujyayo." Rosine ati:" kubera iki se mama?" Mama Rosine ati:" uracyari muto ntawakaguha." Rosine ati:" mama ngomba kujyayo hari nubwo nagira amahirwe nkazabona papa numuvandimwe wange ntazi." Mama Rosine ati:" ariko mwana wa wanyumvise ko ndi nyoko?" Rosine we mu mutima ati:" ngombe ngeyo wabyanga wabyemera." bidatinze asubiza nyina ati:" ntakibazo." . amasaha yaricumye igihe cyo kuryama kiragera, Rosine we ntiyaryama ahubwo arara yitegura yazindutse kare cyane agenda. nyina yabyutse ahamagara Rosine ntiyitaba arebye mucyumba atungurwa no gusanga Rosine yamaze kugenda kare arebye kuburiri ahabona urwandiko. . . tugaruke mumujyi aho Chriss na papa we baba, ni mu gitondo cyakare, Chriss araryamye. Akiraho papa we arakomanga ati:" Chriss ntago uributegure ibyamugitondo kombona wiryamiye?" Chriss arakaye ati:" ariko se ubundi ko wambwiye ko urigushaka umukozi waramubuze?" papa we ati:" bambwiye ko bamwohereje gusa ntago yaba ageze aha akakanya humura arahagera mu masaha aribuze." Chriss ati:" wow! nibyiza cyane noneho reka nze." . . kurundi ruhande mama Rosine ari gusoma urwandiko rwanditswe na Rosine, ati:" MAMA UNYIHANGANIRE NAGO MBAGA KUGERAGEZA ANDI MAHIRWE KUKO IBYISHURI BYANZE NTUHANGAYIKE KUKO NZIYITAHO KANDI BIDATINZE NZAZA KUGUSURA UKOMERERE MUMABOKO Y'IMANA NDAGUKUNDA." Mama rosine amaze gusoma araturika ararira gusa arihangana ajya mukazi. . tujye kurundi ruhande hari abasore baganira umwe ati:" keve nanone agiye gutinda?" keve ati:" Bruce, uransetsa. n'ubu nturamumenyera?" bakiraho Chriss aba araje ati:" nizere ko mutandakariye?" Bruce ati:" tujyende witinda." . kurundi ruhande papa chriss arimurugo, hari uwakomanze arebye abona ni umukobwa papa chriss ati:'' bite?" umukobwa ati:" nibyiza. ninjye mukozi woherejwe na Mariya." Papa chriss ati:" oh! karibu." bidatinze umukobwa arinjira baricara Papa chriss ati:" witwa nde?" . kurundi ruhande, Mama rosine arikugerageza kumenya umuntu wamujyaniye umwana mumujyi ariko ntakintu afite yaheraho ashakisha. . tugaruke kuri keve, Bruce na Chriss bari kuganira bahagaze mu muhanda hari uwo bari kureba imbere yabo." Bruce ati:" keve nguriya rero jyenda." Chriss ati:" utongera kugira ubwoba nka cyagihe ukanyicira gahunda." Keve ati:" ntabwo nongera noneho ndabikora." bidatinze keve agenda asatira uwo umuntu hafi y'ishyamba aba aramufashe. . . tugaruke kuri papa chriss n'umukozi. Papa chriss ati:" oh! witwa neza pe." Undi ati:" gusa nubwo nitwa Rosine, ntabwo nzi icyo risobanura." kumbe ni Rosine. Papa chriss ati:" si buri muntu umenya ubusobanuro bwizina rye." . tugaruke kuri keve n'uwo yafashe, We ati:" uyumunsi ndashaka guhishura ibyahishwe Lea." Umukobwa bise Lea ati:" ubwo se n'ibiki?" Keve arakomeza ati:" nkikubona umutima wanjye wahise ukwishimira cyane." Lea ati:" Ubwo se ushatse kuvuga iki keve?" Keve ati:" Nukuri naragukunze unyemereye njye nawe twatangira inzira y'urukundo." Lea araseka cyane ati:" wowe se ninde wakundana nawe wamwambuzi we?" Keve arikanga ati:" oya nukuri baratubeshyera ntabwo twambura abantu." lea yahise amureka arigendera . . tugaruke aho ba Chris bari, bahagaze bareba ibyo keve yarimo n'uwo yafashe ubundi batangira kuganira. Chriss ati:" nundebera ibyo keve agiyemo. Buriya se n'ibyo tumutumye?" Bruce ati:" reka twitahire nzamwereka." Chriss na Bruce bahise biruka baritahira. . . kurundi ruhande, Mama Rosine uwo munsi yirirwanye agahinda aho yarari ndetse agatekereza no kumwana we yabuze atwawe na se amarira akarushaho gushoka ku matama. . tugaruke kuri Chriss, turabona atashye murugo mu ma saa sita arinako yarakaye bitewe n'uko Keve yanze kwambura umuntu yaramaze kubona ( kumbe ba Chriss bambura abantu niko kazi bakora ) ubwo yarakomeje mukugera iwabo arakomanga gusa yaje gutungurwa cyane ubwo yabonaga hakinguye.................... .................... ..........................loading episode....2 . hakinguye nde? ese byibura Chriss aramenyana na Rosine? Njye bitewe n'uko byumva ndumva bavukana. ese Bruce noneho nazamerera nabi Keve bitewe nibyo yakoze? . new talents ~

RF 250

/ 20 PCS

RF 400

Isano

IRIBA RY'URUKUNDO

inkuru y'urukundo rusa nkurugoranye ku mukobwa ukunda umusore nawe afite undi yihebeye. ibi biteza intambara hagati y'umukobwa w'uburanga buhebuje, ufite igikundiro n'umusore ufite undi yihebeye. umwanditsi: Navio kki dabble le.

RF 400

IRIBA RY'URUKUNDO

Ikamba ry'amarira

Ikamba ry'amarira . Iyi ni nkuru ibera cyane cyane mu bwami bwa Panama. Irimo urukundo, intambara, ubugambanyi, ubufatanye, kwihorera, n'ibindi byinshi. Irimo ubutumwa bwuzuye inama, ndetse kuri njye bayita inshuti. Ifite episode 20. Uhawe ikaze wisomera.

RF 600

RF 499

Ikamba ry'amarira