.
" ISANO "
.
Episode...1
.
.
" isano n'ikintu gikomeye kandi
cy'ubahwa cyane. Ese ko muri
ikigihe urukundo rwa konje,
amasano yo aracyabaho? Ubu
wabasha kubona umuvandimwe
cyangwa uwo muhuje isano koko
akabirinda bigakomera? Ese iyo
bigeze murukundo isano iba
ihari? Cyangwa ntabwo
yitabwaho? Reka tubane muri iyi
nkuru uzasobanukirwa."
.
Inkuru ihibwa kandi ikandikwa
n'abanditsi bagize itsinda rya "
new talents ". Tubahaye ikaze.
.
inkuru yacu tuyitangiriye mugace
kamwe kicyaro, turahabona
umukobwa urimukigero k'imyaka
nka 20 yicaye mumbuga aganira
n'umubyeyi we ubona ababaye,
umwana ati:" ese mama ko
wanze kumbwira aho papa aba?"
Umumama ati:" Rosine mwana
wange ntago na bimenya kuko so
muheruka nkigusama niba
akiriho,niba yarapfuye simbizi
nange naramubuze yajyanye
n'umuvandimwe wawe."
Rosine ati:" nonese mama
ntafoto wasigaranye ngo
mbarebe? ese ubundi hagati
yawe na papa nsa nande?"
mama Rosine aho gusubiza
ararira amubwirako
azabimubwira ubutaha.
.
.
reka tuze mukandi gace,
turahabona umugabo usa naho
akuze araganira n'umwana
w'umuhungu uri mukigero
kimyaka 23
umugabo ati:" wiriwe gute se
muhungu wange?"
umwana ati:" niriwe neza papa
noneho nizereko ugiye kumbwira
impamvu utabana na mama.
ariho se cyangwa yarapfuye? ese
ntamuvandimwe ngira?"
umugabo ati:" Chriss mwana
wange nibirebire niba akiriho
cyangwa atakiriho simbizi kuko
twaburanye ufite imyaka 3 gusa
yaratwite inda y'umuvandimwe
wawe."
.
bakiri aho hari uwakomanze
chriss afunguye asanga ni
umuntu ukorana na se nuko
amuha karibu Chriss ahita
abasiga aho yigira kuryama.
.
.
Tugaruke kuri mama Rosine
avuye guhinga ageze murugo
Rosine yamwakiriye ibyo azanye
nuko ajya kuzana ibiryo barya
banaganira.
Rosine ati:" mama mfite
igitekerezo."
Mama Rosine ati:" ikihe se
mukobwa wange?"
Rosine ati:" mama ndashaka
kujya gushaka akazi mumugi
nkarebako twava muri ubu
buzima bubi turimo."
Mama Rosine ati:" oya mwana
wa, ntago nakwemerera kujyayo."
Rosine ati:" kubera iki se mama?"
Mama Rosine ati:" uracyari muto
ntawakaguha."
Rosine ati:" mama ngomba
kujyayo hari nubwo nagira
amahirwe nkazabona papa
numuvandimwe wange ntazi."
Mama Rosine ati:" ariko mwana
wa wanyumvise ko ndi nyoko?"
Rosine we mu mutima ati:"
ngombe ngeyo wabyanga
wabyemera."
bidatinze asubiza nyina ati:"
ntakibazo."
.
amasaha yaricumye igihe cyo
kuryama kiragera, Rosine we
ntiyaryama ahubwo arara
yitegura yazindutse kare cyane
agenda. nyina yabyutse
ahamagara Rosine ntiyitaba
arebye mucyumba atungurwa no
gusanga Rosine yamaze kugenda
kare arebye kuburiri ahabona
urwandiko.
.
.
tugaruke mumujyi aho Chriss na
papa we baba,
ni mu gitondo cyakare, Chriss
araryamye. Akiraho papa we
arakomanga ati:" Chriss ntago
uributegure ibyamugitondo
kombona wiryamiye?"
Chriss arakaye ati:" ariko se
ubundi ko wambwiye ko
urigushaka umukozi
waramubuze?"
papa we ati:" bambwiye ko
bamwohereje gusa ntago yaba
ageze aha akakanya humura
arahagera mu masaha aribuze."
Chriss ati:" wow! nibyiza cyane
noneho reka nze."
.
.
kurundi ruhande mama Rosine
ari gusoma urwandiko
rwanditswe na Rosine, ati:"
MAMA UNYIHANGANIRE NAGO
MBAGA KUGERAGEZA ANDI
MAHIRWE KUKO IBYISHURI
BYANZE
NTUHANGAYIKE KUKO
NZIYITAHO KANDI BIDATINZE
NZAZA KUGUSURA UKOMERERE
MUMABOKO Y'IMANA
NDAGUKUNDA."
Mama rosine amaze gusoma
araturika ararira gusa arihangana
ajya mukazi.
.
tujye kurundi ruhande hari
abasore baganira umwe ati:"
keve nanone agiye gutinda?"
keve ati:" Bruce, uransetsa.
n'ubu nturamumenyera?"
bakiraho Chriss aba araje ati:"
nizere ko mutandakariye?"
Bruce ati:" tujyende witinda."
.
kurundi ruhande papa chriss
arimurugo, hari uwakomanze
arebye abona ni umukobwa papa
chriss ati:'' bite?"
umukobwa ati:" nibyiza. ninjye
mukozi woherejwe na Mariya."
Papa chriss ati:" oh! karibu."
bidatinze umukobwa arinjira
baricara Papa chriss ati:" witwa
nde?"
.
kurundi ruhande, Mama rosine
arikugerageza kumenya umuntu
wamujyaniye umwana mumujyi
ariko ntakintu afite yaheraho
ashakisha.
.
tugaruke kuri keve, Bruce na
Chriss
bari kuganira bahagaze mu
muhanda hari uwo bari kureba
imbere yabo."
Bruce ati:" keve nguriya rero
jyenda."
Chriss ati:" utongera kugira
ubwoba nka cyagihe ukanyicira
gahunda."
Keve ati:" ntabwo nongera
noneho ndabikora."
bidatinze keve agenda asatira
uwo umuntu hafi y'ishyamba
aba aramufashe.
.
.
tugaruke kuri papa chriss
n'umukozi.
Papa chriss ati:" oh! witwa neza
pe."
Undi ati:" gusa nubwo nitwa
Rosine, ntabwo nzi icyo
risobanura."
kumbe ni Rosine.
Papa chriss ati:" si buri muntu
umenya ubusobanuro bwizina
rye."
.
tugaruke kuri keve n'uwo
yafashe, We ati:" uyumunsi
ndashaka guhishura ibyahishwe
Lea."
Umukobwa bise
Lea ati:" ubwo se n'ibiki?"
Keve arakomeza ati:" nkikubona
umutima wanjye wahise
ukwishimira cyane."
Lea ati:" Ubwo se ushatse kuvuga
iki keve?"
Keve ati:" Nukuri naragukunze
unyemereye njye nawe
twatangira inzira y'urukundo."
Lea araseka cyane ati:" wowe se
ninde wakundana nawe
wamwambuzi we?"
Keve arikanga ati:" oya nukuri
baratubeshyera ntabwo
twambura abantu."
lea yahise amureka arigendera
.
.
tugaruke aho ba Chris bari,
bahagaze bareba ibyo keve
yarimo n'uwo yafashe ubundi
batangira kuganira.
Chriss ati:" nundebera ibyo keve
agiyemo. Buriya se n'ibyo
tumutumye?"
Bruce ati:" reka twitahire
nzamwereka."
Chriss na Bruce bahise biruka
baritahira.
.
.
kurundi ruhande, Mama Rosine
uwo munsi yirirwanye agahinda
aho yarari ndetse agatekereza no
kumwana we yabuze atwawe na
se amarira akarushaho gushoka
ku matama.
.
tugaruke kuri Chriss, turabona
atashye murugo mu ma saa sita
arinako yarakaye bitewe n'uko
Keve yanze kwambura umuntu
yaramaze kubona ( kumbe ba
Chriss bambura abantu niko kazi
bakora )
ubwo yarakomeje mukugera
iwabo arakomanga gusa yaje
gutungurwa cyane ubwo
yabonaga hakinguye....................
....................
..........................loading
episode....2
.
hakinguye nde?
ese byibura Chriss aramenyana
na Rosine? Njye bitewe n'uko
byumva ndumva bavukana.
ese Bruce noneho nazamerera
nabi Keve bitewe nibyo yakoze?
.
new talents ~