.
ISARO RYERA
.
Episode...1
.
" M'ubuzima bwacu bwaburi munsi tugirana amashyari, urwangano ndetse n'inzika. ese biterwa n'iki? ubu buzima hari uwo buhira kuruta abandi kubera iki? reka tubane muri iyi nkuru turusheho kwigana ibyubu buzima ndetse wunguke ubwenge."
.
inkuru ya navio kki dable le. mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye abasore ariko ubonako bakiri bato, bicaye bari kuganira nyuma yo gukora siporo( sport ). umwe ati:" Jack, ubona James atiyemera?"
uwo yise Jack ati:" James ni idage man, ibyakora ntabwo bikwiye. yigize bamenya no mumyitoza ya real question and answer ( RQA), usanga yumva yayobora. ahubwo Egi, ntituzongere kugendana nawe."
Egide ati:" ni akarezi man, anteranye na Grace agirango dutandukane bikundanire kandi azi neza ko ari umukunzi wanjye. buriya antera umujinya nkumva neza namumena umutwe." Jack ati:" mwihorere wan, muri RQA tuzamuteze abantu." Egide ati:" ahubwo twigire mu myitozo tuvugane na DEL."
Jack ati:" eeh! mwana ahubwo uranyibukije, uzi uburyo DEL ejo bundi yakaraburije? kari kaziko kaza kuba keeper birangira katamubaye."
Egide ati:" ahubwo twigendere icyo nzi cyo bizaragira mu ishyuye, harigihe nzaba sender wenda Grace akaba keeper ubundi nkabashyira hanze"
.
.
kurundi ruhande, hari umukobwa watambukaga agenda genda hagati mukigo cy'amashuri tutaramenya uko kitwa, uko yagakomeje kugenda hari umuhugu waje umwegera ati:" Grace, sha wanyumvise?" umukobwa kumwumva arahagarara amara akanya atuje bigezeho arahindukira mu ijwi ryiza riyunguruyo koko rijyanye ni uko asa, ati:" yawe! ese ni wowe James? sorry numvaga ari undi."
James ati:" ntakibazo. ko wihuta cyane se ugiye muri lib ground?"
Grace ati:" yego niho giye ngo DEL aradushaka, ese wowe ntiwamenyeko dufite school challenge aha? rero tugomba kujya mu majonjora tukamenya abari muri sender nabari muri keeper, bundi ejo amarushanwa agatangira."
James ati:" basi se banza uze umpobere ugwemo dore nari nkukumbuye." Grace ahita amera nkugize isoni, areba hasi, agezeho ati:" James iteka uranungura ukatsaba ibintu bigoye." James avuga amusatira ati:" sinzi impamvu ubonako byinshi nkubwira ari ukukugora. kandi mbigusabana urukundo nkukunda." Grace ati:" ariko nakubwiye ko mfite umukunzi kandi ko urwawe ntabona umutima ndushyira mo, kuko uwo nakaguhaye nawuhaye uwo nyine unyikundira kandi nange nkamukunda." James yishima mugahanga ati:" ariko se Gra, koko uravuga ukavuga na Egide? nge rwose uranyobera, bundi niki Egide umubonamo? nge buri gihe nkubwiza ukuri nk'inshuti bagendana, Egide ntagukunda, nikimenyimenye ntabwo akigusuhuza." Grace yitsa umutima ati:" ibyo tubyihorere ngwino twigire mu myitozo." James ati:" nyamara Gra, umutima wawe uri gutuma bawukina kandi nge nkukunda ubizi." Grace wari wamaze guhindukira ati:" Egide ndamukunda igihe akindi mu mutima, sineze kugira igitekerezo cyo kumuhemukira." avuga ahita agenda, James nawe asigara arinako mu mutima agira ati:" erega uteye neza Grace, uri mubakobwa bambere beza muri college ikirezi, nzatuza aruko ryamanye nawe, naho ibya Egide ntibindeba."
.
.
kurundi ruhande, Grace hari aho yaje, akinjira asanga mo abandi banyeshuri imbere yabo hahagaze umugabo uri kubaganirira, nawe arinjira aricara. umugabo ubahagaze imbere ati:" ejo ni umunsi wo gutangira guhatana hano mukigo, kandi arinako bidufasha kwitoza. dushobora kuzasohokera ikigo turi sender cyangwa se keeper niyo mpamvu tugomba kwitegura mugeri zose. kubwiyo mpamvu rero twakoze amatsinda ane, abiri ni sender ayandi akaba keeper. amatsinda azarusha ayandi amanota niyo azasohokera ikigo. itsinda ryiswe A, rikaba ari sender, ririmo: Keza,Agnesi,Irumva, na Poul. itsinda B, naryo rikaba sender ririmo: Egide, Emmy, Teta na Mutoni. itsinda C ni keeper ririmo: Chantal,Naome,Peter na James. itsinda D naryo ni keeper ririmo: Irakoze,jean, Diane na Grace. ngaba rero abakinnyi bagomba gukurwamo umunani bazasohokera ikigo. amategeko n'amabwiriza murayibuka neza cyane ko areba ba keeper, gusubiza ukuri nibyo biguhesha amanota abiri kuri buri kibazo, kandi na none kubaza ikibazo kinanirwa gusubizwa nabyo bigatuma ubona amanota abiri, uko muzakina ejo, B na C muzahura A na D nabo muhure mbifurije amahirwe masa."
akivuga uko hari umukobwa wamanitse ukuboko atuje ati:" bite Diane?"
Diane ati:" unyihanganire gato DEL, wavuze abari mu matsinda kandi nanone hari uwo tutumvise. Jack kuki atarimo? ni umukinnyi mwiza yaba sender cyangwa keeper azi gusubiza kandi ntawe umurusha kubaza, kuki mutamushyizemo?"
DEL ati:" ikibazo kiza Diane, rero Jack impamvu atashyizwemo we byanga byakunda azasohokira ikigo ndetse niwe capitene wanyu, azi byinshi umuyobozi w'ikigo rero yamuhisemo ngo abayobore."
Egide aho yarari yarishimye ndetse akoma mu mashyi. DEL we ati:" niba ntakindi kibazo mujye mu myiteguro tuzarebe ko ikigikope gihiga ibindi kiza giherekejwe na miliyoni eshanu tuzakizana aha."
ntibyatinze abanyeshuri bose barasohotse,bamwe bajya guha amahirwe masa Jack wari umaze kugirwa capiteni abandi nabo bajya mubyabo.
Jack aho yarikumwe na Egide baganira, James yarahaje arabegera ahereza ukuboko Jack amusuhuza Jack we yanga kubikora, James ati:" aho ubereye capiteni wanze kutsuhuza?"
Jack we ati:" ntugafate ibintu bidahura nuragiza ngo ubihuze? kuba ntagushuhuje se bihuriyehe no kuba capiteni?"
James ati:" gabanya ibibazo ntabwo turi muri lib ground, ikindi kuba wanze kutsuhuza ntacyo bibwiye kuko hari byinshi undinze, ahubwo se ugiye gushyiraho iyihe migambi kugirango kuri manda yawe mu College Ikirezi hatahe igikombe?"
Jack ati:" kuzana igikombe s'ibintu bindi kumutwe wange genyine James.Ahubwo biri kumitwe y'abanyeshuri bose n'abarezi bacu nki Ikirezi."
James ati:" aha, gusa nkwifurije amahirwe n'imigisha Jack, byaba byiza mu gihe cyawe dutahanye igikombe, hagati aho ndabatumiye, nabonye uri inshuti na mushiki wange, uyu munsi rero ndashaka kumutungura kuko yagize isabukuru uyu munsi, muze kuza murugo rero, twishime."
Jack ati:" nibishoboka turaza kandi ni ukuri urakoze."
James ati:" sawa reka nigendere ndabona Egide we adashaka kuvuga."
ntibyatinze yaragiye Egide na Jack barindira ko arenga ubundi bakomeza kwiganirira.
.
.
Kurundi ruhande, Keza na Diane nabo batangiye kugenda baganira.
Keza ati:" ariko ubanza ukunda Jack, ukuntu washishikajwe no kumubariza kandi ahibereye, uramukunda pe!"
Diane ati:" kuba se nabajije ikibazo bisobanuye ko mukunda? ikindi Jack nturambonana nawe tuganira, yewe nturanabona musuhuya, kuba gusa mbajije bihise byubaka urukundo hagati yanjye nawe?"
Keza ati:" nari nkubajije nyine nange ntakomeje, ariko se bundi uretse kwijijisha, Jack ubona atari uwo kwifuzwa?Kubwenge arayoboye, imico aritonda ikindi aritanga.Uretse nibyo kandi, ni umwe mubahungu bateye neza muri iki kigo?"
Diane ati:" ibyo rero nge sibyo nkunda. nkunda ibyo nkunda, kandi nkifuza uwo umutima wanjye ukunze.Sinkurikira imico, ubwiza cyangwa se ubwenge, nkunda uwo umutima wange ukunze.Ahubwo wowe mbwira, niba karimo nzagufashe."
Keza yitsa umutima ndetse atangira kuzenga amarira mu maso ati:" yaba koko murukundo buri wese yihitiramo, wenda ibikomere byo kumutima byazajya bikira.Dia,nakunze Egida,kugeza naho numva ntatuza namubonye, ndamukunda ibyumve ariko nabuze aho nahera mbimubwira."
Diane ati:" ndumva ukomerewe ariko nyine pole.Gusa inama naguha, ujye ugenda umwegere kenshi umwiteho ujye umuha umwanya hari igihe nawe rwaba rurimo akakubwira."
Keza ati:" sha sinzi pe. kuko ibyo ndabigerageza ariko akenshi nkasanga arikumwe na Grace."
Diane ati:" ntugacike inege murukundo, ujye ugerageza hari igihe uyu munsi waba ariwo wawe. uramenye rero ujye ugerageza."
.
.
kurundi ruhande, Egide na Jack nabo baracyaganira.
Egide ati:" ejo nzahangana na mucyeba wanjye, ndavuga James. urabona ari nkibihe bibazo nazabaza cyangwa mugenzi wanjye yabaza?"
Jack ati:" itsinzi yambere ituruka mu kuri nkuko DEL yabitubwiye.Icyambere kubaza ibyukuri."
Egide ati:" ushaka kuvuga iki?"
Jack ati:" twiga geography, twa profita iyi turufu ukazabaza ibibazo bijyanye nayo, nyine ukareba ibishaka ubundi bumenyi."
Egide ati:" ako kantu ni sawa kabisa, ahubwo baragowe, tuzababaza."
Jack ati:" dusohoke ndabona isaha zo gutaha zageze tujye mukirori yadutumiyemo."
Egide ati:" ariko rata twahisemo neza kwiga umuntu aba mukigo mbona ari ubufu."
Jack ati:" wagize ngo se ahubwo si uko twagize amahirwe tukaba duturiye ikigo bundi ntitwari kwiyakira? twisohokere ahubwo."
.
.
kurundi ruhande, James yaje kureba Keza amugeze iruhande ati:" aya niyo mahirwe Keza, uyu munsi niwitwara neza urarara wegukanye Egide, ngwino ahubwo tugende....................
..........
.............Laoding episode...2
.
Keza aregukana Egide ate? Ibyo byo birori byo biragenda neza? RQA bayikina bate? ntuzacikwe agakurikira ndahari kubwanyu.
.
|:::::::::::::-navio-nv-:::::::::::|